WOW !! MUCH LOVE ! SO WORLD PEACE !
Fond bitcoin pour l'amélioration du site: 1memzGeKS7CB3ECNkzSn2qHwxU6NZoJ8o
  Dogecoin (tips/pourboires): DCLoo9Dd4qECqpMLurdgGnaoqbftj16Nvp


Home | Publier un mémoire | Une page au hasard

 > 

Fistules urogénitales d'origine obstétricale:aspects épidémiologiques, socioéconomiques, cliniques et thérapeutiques à  l'hôpital de Ruhengeri,Rwanda

( Télécharger le fichier original )
par Laurent SIBORUREMA
National University of Rwanda - Docteur en médecine générale 2006
  

précédent sommaire suivant

Bitcoin is a swarm of cyber hornets serving the goddess of wisdom, feeding on the fire of truth, exponentially growing ever smarter, faster, and stronger behind a wall of encrypted energy

MU NCAMAKE

Iliburiro:

Kujojoba kw'abagore biturutse ku kubyara kugoranye kwangiza imiyoboro y'inkali cyane cyane uruhago (tutibagiwe n'imiyoboro yo kwituma), ni ikibazo gihangayikishije ababyeyi bamwe mu Rwanda.Iki kibazo ariko muri rusange tugisanga mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere kw'isi ariko by'umwihariko muri Afrika yo munsi y'ubutayu, muri Aziya y'amajyepfo no mu bihugu bimwe na bimwe by'Abarabu.

Nko mu Rwanda, havugwa ko hagati y'abagore 400 na 600 buri mwaka bahura n'icyo kibazo nyamara abavurwa ntibarenze 100 muri rusange.Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku Baturage<< UNFPA>> kuva mu mwaka wa 2003 ushaka ko iki kibazo cyagabanuka ndetse kigashira nk'uko bimeze mu bihugu byateye imbere.

Ngiyo impamvu nyamukuru yaduteye kwiga kuri iki kibazo ngo turebe uko twakigabanya biruseho.Umubyeyi abyare neza adapfuye, adapfushije yishimye atajojoba inkali cyangwa umusarane.

Twifashishije ikiganiro no gukurikirira hafi mu Bitaro bya Ruhengeri abagore 36 babazwe n'abaganga b'inzobere mu kuvura iyi ndwara.Igihe twahereye ni mu cyumweru babazwemo cyo kuwa 06/03/2006 kugeza kuwa 10/03/2006 na nyuma yaho iminsi 45 umurwayi wa nyuma asohotse mu bitaro agarutse aramutse yaragize ikibazo.

Ibyatugaragariye ni ibi bikurikira:

Icyagati cy'imyaka iki kibazo cyaziyemo ni 26 y'ubukuru, umugore muto akaba yari afite imyaka 15<<Umwana mu by'ukuri utarakomera mu matako>>, umukuru akagira 42 . Abashatse batari bageza ku myaka 20 y'ubukuru ni 51,4% naho 50% bahuye n'iki kibazo bakibyara inda ya mbere.

Ku birebana n'uburebure bw'igihagararo cyabo cy'icyagati cya cm 151,2 ni uko 50% bari bagufi batarengeje cm 150.Ku bijyanye n'imyigire 22,2% ntibize na gato naho 11% bonyine nibo bashoboye kwiga amashuri abanza yonyine.Ni ukuvuga ko muri rusange 89% batari bajijutse bihagije.

Igihe bari ku nda yabateye iki kibazo bayitinzeho, muri rusange amasaha make aba 5 amenshi aba 77  ni ukuvuga hafi iminsi itatu, icyagati kiba amasaha 37,56. Ni mu ngo iwabo batinze cyane amasaha 26 yose mbere yo kujya kwa muganga kandi n'igihe cy'urugendo cyababereye kirekire, na nyuma y'aho batinze ku bigo nderabuzima kubera impamvu z'amikoro make yariho nyuma y'amakuba yagwiriye u Rwanda muri 1994.Izo zirimo ubukene no kubura ingobyi z'abarwayi n'abakozi bashoboye muri rusange. 94,4% babyaye abana bapfuye .

Ingaruka zabaye mbi cyane, 36,1% batandukanye n'abagabo babo nyuma y'amezi 14 bitabujije ko hari abatandukanye ako kanya bakimara gutangira kujojoba, abandi biba nyuma y'amezi 60.Bityo rero, 100% bari abakene batabona n'idolari rimwe ku munsi. Baje mu Ruhengeri kwivuza bamaranye kujojoba inkali igihe kingana n'amezi kuva kuri kumwe kugeza kuri 171( hafi imyaka 15 !)Bagaragaje ko gutinda kwabo byatewe no kubura gifasha no kutajijukirwa neza aho bakwivuza iki kibazo hazwi kandi hababangukiye ndetse bamwe bari bazi ko kitavurwa ngo gikire.

Bose inkari zabatwitse ku matako, mu bagumanye n'abagabo babo kubonana byaragabanutse, 40,7% bakababara, 51,9% bikababihira, 44,4% inda ibyara yaregeranye cyane.

Ku birebana n'ukuntu bavuwe, 91,4% babazwe hasi hanyujijwe mu nda ibyara no kongererwa umuyoboro.

Bakize ku buryo bushimishije kuko 80% umwenge wajojobyaga inkali wo mu ruhago

wafunze burundu no kujojoba birashira naho 20 umwenge warafunze gusa hasigara gucikwa n'inkali guturutse ku muyoboro w'inyuma udafungirana neza inkali.

Ikiguzi ku muntu umwe cyahagaze ku cyeragati cy'amafranga y'u Rwanda 47.300 bihwanye n'amadolari 84,46. Nyamara kubera inzobere mu kuvura zaturutse hanze , ikiguzi cyazamutse ku cyeragati cy'amafaranga y'u Rwanda 179990 ku muntu bihwanye n'amadolari 321,260 tubaze ko i dolari rimwe ry'Amerika rihagaze ku mafaranga y'u Rwanda 560.Amahirwe ayo yose yatanzwe n'imiryango nterankunga yitabiriye icyo gikorwa cyo kugabanya kujojoba.

précédent sommaire suivant






Bitcoin is a swarm of cyber hornets serving the goddess of wisdom, feeding on the fire of truth, exponentially growing ever smarter, faster, and stronger behind a wall of encrypted energy








"L'ignorant affirme, le savant doute, le sage réfléchit"   Aristote