WOW !! MUCH LOVE ! SO WORLD PEACE !
Fond bitcoin pour l'amélioration du site: 1memzGeKS7CB3ECNkzSn2qHwxU6NZoJ8o
  Dogecoin (tips/pourboires): DCLoo9Dd4qECqpMLurdgGnaoqbftj16Nvp


Home | Publier un mémoire | Une page au hasard

 > 

Rapport de stage effectué dans un cabinet juridique au Rwanda

( Télécharger le fichier original )
par Kagenzi Thomas Mutabazi
Université nationale du Rwanda - Licence 2011
  

précédent sommaire suivant

Bitcoin is a swarm of cyber hornets serving the goddess of wisdom, feeding on the fire of truth, exponentially growing ever smarter, faster, and stronger behind a wall of encrypted energy

CONCLUSION GENERALE ET RECOMMANDATIONS.

Au terme de ce stage, tout ce qui était attendu n'a pas à cause de l'insufisance du temps mais nous ne pouvons pas camoufler notre satisfaction quant à l'expérience vécue et aux connaissances acquises.

La durée de 30 jours alloués au stage clôturant les études supérieures à l'UNR, faculté de Droit, permet aux étudiants finalistes en Droit de mettre en pratique les connaissances acquises pendant la formation académique.

En fin, suite à l'expérience en tant que stagiaire au cabinet juridique, beaucoup a été réalisé tant collectivement qu'individuellement vers le service à la population dans le domaine du droit. Le travail accomplie est alors salué par une masse de gens qui venait vers le cabinet juridique, mais encore, beaucoup reste à faire pour la meilleure prestation du service à la population.

Significativement, les dossiers du cabinet juridique, les dossiers des clients en particulier, doivent être conservés selon leurs importances de façon à faciliter le processus de recherche des dossiers des clients en cas de besoin, et si possible ,être informatiser. Ceci est très important car il permet d'économiser le temps et l'énergie pendant l'exécution du processus de recherche.

10

ANNEXES

EXEMPLES DES CONCLUSIONS FAITES PAR LE STAGIAIRE.

CONCLUSION NO.1

UMWANZURO WA KARANGWA Fabrice MU RUBANZA RP

0422/010/TGI/HYE .

HABURANA: UBUSHINJACYAHA

NA

KARANGWA Fabrice mwene JABO Innocent na Mukambanda Adèle wavutse 1970, avukira mu Mudugudu wa Agasharu, Akagali ka Nyamagana , Umurenge wa Busasamana , Akarere ka Nyanza , Intara y'Amajyepfo,arubatse, yashakanye na DUSABE Christine, Umunyarwanda, nta kindi cyaha yigeze akurikiranwaho n'Inkiko ku buryo buzwi, akurikiranywe afunzwe muri gereza ya Butare.

ICYAHA AREGWA : Ingengabitekerezo ya jenoside.

MU RUKIKO RWISUMBUYE RWA HUYE.

ISOBANURA MPAMVU Z'UBWIREGURE BW'ICYAHA NKURIKIRANYWEHO N'UBUSHINJACYAHA K'URWEGO RWISUMBUYE RWA HUYE MU RUBANZA RP 0422/010/TGI/HYE.

I. IMITERERE Y'IKIBAZO.

Kuva kuwa 10/01/2005 kugeza tariki ya 01/06/2009 KARANGWA Fabrice yari Umurezi akaba n'Umuyobozi watangije Lycée de Nyanza.Naho kuva Nzeli 2003, KARANGWA yari umwe mu banyamuryango ba «Association Turere Ibibondo » yo mu Ruhango , iyi «Association» ikaba ifite ikigo cy'amashuri y'inshuke n'abanza cyitwa (Centre Scolaire Amizero). Kubera ibitekerezo n'imikorere myiza ya bwana KARANGWA byatumye abagize «Association Turere Ibibondo» bamugirira icyizere bamutorera kuba Perezida w'Inama y'Ubutegetsi. Kuva icyo gihe yatangiye gushakisha inkunga hirya no hino haba

11

mu Gihugu no hanze yacyo.Nibwo haje kuboneka inkunga muri ADRA RWANDA. Yashakishije no hanze y'u Rwanda aho yaje kubona umuterankunga mu Gihugu cya Luxembourg, ari naho ishuri ribanza rya Am Sand ryaho ryemeye gufasha Turere Ibibondo. Kuva 2004 nibwo KARANGWA Fabrice yatangiye kujya muri Luxembourg atumiwe n'abo baterankunga. Ubwo Umukoresha wanjye bwana RUTAYISIRE Rulinda Jean «Représentant Legal» wa Lycée de Nyanza n'uwitwa Pierre Claver RWEMAYIRE w'inshuti ye magara wari membre akaba no muri komite ya Associaton Turere Ibibondo batangiye kungirira amashyari . Icyo gihe ariko kuko nakoraga neza kandi mfite n'ubushobozi kuko navanye ikigo cya Lycée de Nyanza ku banyeshuri 70 muri 2005 bagera ku 1100 muri 2009. Umukoresha wanjye RUTAYISIRE «Représentant Legal» yaburaga aho ampere anyirukana. Gusa haraho yagendaga afata ibyemezo bitunguranye rimwe na rimwe nkamubwira ko ataribyo, akisubiraho ariko ntibimushimishe.

Nibwo kw'itariki ya 18/05/2009 ubwo nari muri konji isanzwe ariko nkaza kurenzaho iminsi kubera impamvu zitanturutseho ariko nkabimumenyesha ndetse nabo twakoranaga kuri Tél + 352483473, we yihutiye gukoresha inama abakozi abumvisha ko ningaruka ngomba kwegura. Aho ngarukiye nsubiye ku kazi ntungurwa n'urwandiko rw'umukoresha wanjye ariwe«Représentant Legal» rusesa amasezerano rwo kuwa 01/06/2009 voir cote ya 38 muburyo butunguye avuga ko ngo asheshe amasezerano kubera imyitwarire mibi n'imicungire mibi; ibyo abivuga azi neza ko igihe cyose twakoranye nta narimwe yigeze angaragariza iyo myitwarire n'imicungire mibi haba mu magambo cyangwa mu nyandiko. Ibyo ariko ntibyanciye intege kuko nari nsanzwe ndi umukozi kandi abantu banzi ko ndi inyangamugayo. Ku itariki ya 19/11/2009 naje gupiganirwa umwanya wo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ruhango, ndawutsindira mba uwambere voir cote 37 .Muri ya mashyari ya « Représentant Legal » RUTAYISIRE Jean namugenzi we Pierre Claver RWEMAYIRE babonye ko ntacyo bakoze ahubwo noneho ko mbazamukanye cyane ko naringiye kuba Umuyobozi mu Karere kandi ufite ijambo aho abo bagabo bombi bakorera kandi bavuka.Niko kunyinjirira ntabizi batangira kumpimbira icyaha cyo kuncisha umutwe ngo mfite ingengabitekerezo ya jenoside. Nkuko Urukiko ruri bubisanga muri dosiye no mu mpamvu nza kwerekana; dosiye yose yateguwe nyuma naravuye kuri Lycée de Nyanza na nyuma yo gupiganirwa uriya myanya w'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere nkanawutsindira. Ninaho hateguwe abaza kunshinja ibinyoma. Aha icyo nshaka kugaragariza Urukiko n'uko ntangengabitekerezo ya jenoside ngira ntaniyo nigeze ngira kandi ntaniyo nteze kugira. Ngasaba Urukiko ko kugirango rumenya ukuri rwanjya mu Ruhango aho ntuye cyangwa

12

mu Murenge wa MUKINGO i Nyanza aho icyo kigo giherereye rukabaza inzego zose nibo koko hari ingengabitekerezo ya jenoside banziho.

Impamvu ya 1:

Ubushinjacyaha rero bukaba bunkurikiranyeho icyaha cy'Ingengabitekerezo ya jenoside aho buvuga ko nayikoze mubihe bitandukanye, nyamara mubyukuri ntibusobanure ibyo bihe. Bikaba rero bitera urujijo kandi bitumvikana ukuntu Ubushinjacyaha bunshinja nabwo butazi neza igihe icyaha cyakorewe.

Nkuko bigaragara kuri cote ya 2, nshinjwa n'abanyeshuri 2; RUTAYISRE Rulinda Jean«Représentant Legal» nasobanuye haruguru ibye na GATARI Sylvère byavugwaga ko ari mwenewabo wa RUTAYISIRE kuko ariwe wamuzanye kuri Lycée de Nyanza, ndetse na nyuma aza kumugira Umuyobozi wa Groupe Scolaire INDANGABUREZI naho abereye «Représentant Legal».Uyu GATARI akananshinja kandi yari yaramaze igihe atagikora kuri Lycée de Nyanza. Igitangaje kandi kibabaje n'uko aba bose banshinja iyo ngengabitekerezo ngo nakoreye muri Lycée de Nyanza igihe nari Umuyobozi wayo bongera bakagaruka babazwa nk'abatangabuhamya kandi bakanarahizwa. Nyamara nkuko bigaragara kuri za cotes iya 5 kugeza ya 18,bose babajijwe kandi banshinja nyuma y'amezi atandatu ntagikora muri kiriya kigo.Nanone kandi nkuko nabyerekanye haruguru banshinja nyuma yaho ntsindiye wa mwanya w'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere. Ibi byose biragaragaza uburyo RUTAYISIRE Rulinda Jean «Représentant Legal» afatanije n'uriya Pierre Claver RWEMAYIRE bashatse kumpimbira icyaha bakanategura n'abaza kunshinja ibinyoma barimo abanyeshuri n'uriya Gatari, nyamara icyo kigo gifite abakozi bagera kuri 40 n'abanyeshuri bagera ku 1100,abo bose ntihagire nibura nabandi babazwa kiri icyo kibazo . Nanone Ubushinjacyaha buvuga ko tariki ya 18/02/2009 nabwiye umunyeshuri MUKANDAMUTSA Victoire amagambo y'ingengabitekerezo ndetse akaba yaranandikiye umwarimu ushinzwe kurwanya ingengabitekerzo ya jenoside mu kigo.Uyu yandikiye akaba yari GATARI Sylvere nasobanuye ibye haruguru.

Nyamara mw'ibazwa rye kuri cote ya 13 ikibazo cya 3 n'igisubizo cyacyo RUTAYISIRE Rulinda Jean «Représentant Legal» ahakana ko atarazi ko KARANGWA Fabriceyari «Directeur» w'ikigo afite ingengabitekerezo ya jenoside ngo yabimenye aruko avuye mu kigo. Iyi mvugo ya RUTAYISIRE«Représentant Legal» nkuko bigaragara kuri cote ya 16 ikaba ivuguruzanya ni ya GATARI Sylvere na MUKANDAMUTSA Victoire kuri cote ya 6 aho bo bemeza ko babibwiye shebuja RUTAYISIRE Rulinda Jean «Représentant Legal».

13

Aha naho hakazamo urujijo rwo kumva ko umuntu uhakana ko atarazi ko KARANGWA yari afite ingengabitekere zo ya jenoside kandi nyamara yari yarabibwiwe ariko ntagire icyo abikoraho. Akaba ari naho mpera nemeza ko niriya nyandiko yo kuwa 18/02/2009 ari impimbano bashatse gukoresha kugirango berekane ko icyaha cyatangiye kera .Uyu GATARI Sylvere kandi kuri cote ya 16 akomeza yemeza ko ngo KARANGWA Fabrice yirukanywe kubera Ingengabitekerezo ya jenoside kandi nyamara urwandiko rusesa amasezerano ruri kuri cote ya 38 ntaho rubigaragaza. Ibi rero bikaba bigaragaza neza ntashiti ko ibyo banshinja ari ibihimbano byuzuyemo ibinyoma n'ivuguruzanya, biyo ngasaba Urukiko ko rutabiha agaciro hashingiwe ku ngingo yi 153 CPP.

Kubuhamya bwa MUKANKUBITO Solange kuri cote ya 8 aho we yemeza ko yari amaze muri Lycée de Nyanza igihe gito kuko yaje mu gihembwe cya mbere muri Mutarama 2009.Nkuko nabigaragaje haruguru, nawe ntagaragaza itariki yarwariyeho. Nyamara kuri cote ya 9 agaragaza ko yarembye mu gicuku kandi KARANGWA Fabrice( Directeur) atuye kure y'ikigo kuko atuye mu Ruhango kuri 4 km. Nyamara iruhande ry'ikigo kuri 200 m hakaba hatuye «Prefet des etudes na Prefet de Displine» ndetse na ba «Animateurs na Animatrices» barara mu kigo.Umuntu akaba yakwibaza uburyo umunyeshuri yajya guhuruza Directeur utuye kure kandi hari abandi bayobozi hafi, ndetse bazi ko nta ni modoka y'ikigo twagiraga ? Ibi bikaba bigaragaza neza ko ntigeze mvugana n'uwo munyeshuri ndetse ntamenye nibye dore ko anagaragaza ko yaraye kwa muganga ariko ntiyerekane ko nibura naba naranamusuye. Ibi nabyo bikaba bitafatwaho ukuri kuko hagaragaramo kubeshya no kuvuguruzanya. Kuri cote ya 6 nanone bavuga ko bumvise ngo KARANGWA Fabrice abwira uwitwa MUSABYIMANA Charlotte ngo yambure agakomo kanditseho« NEVER AGAIN» ariko uyu mwana ntiyigeze abazwa ngo abyemeze, ibyo bakaba bararetse kumubaza kuko bari bazi ko Atari kubemerera kubeshya.

Impamvu ya 2.

Ubushinjacyaha kandi bunshinja ngo ko muri 2006 ubwo nari Luxembourg ngo navuze amagambo y'ingengabitekerezo ya jenoside kandi ngo ngashyigikira RUSESABAGINA na Mgr MISAGO. Ibyo Ubushinjacyaha bukabishingira kuri «message» ya «E-mail» yanditswe n'uwitwa Alex DIEDERICH kuri cote 22. Uretse ko yaba Mgr MISAGO cyangwa RUSESABAGINA ntanumwe nzi kandi nkaba ntari n'Umunyapolitiki. Uyu Alex DIEDERICH ntitwigeze tuvugana igihe cyose nari i Burayi uretse ko numvaga abantumiye

14

bamuvuga bategura gukora ONG ngo kuko yaba aribyo yarashinzwe ntakundi nari muzi. Ikindi, nyuma y'uko yandikira iriya E-mail SHAMUKIGA Christophe Consul Honoraire du Grand-Duche de Luxembourg.Uyu SHAMUKIGA yayimenyesheje umukoresha wanjye nawe waje kuntangaho ubuhamya ntabizi.Yakomeje «enquetes» ze ndetse anabaza RUTAYISIRE nk'umukoresha wanjye ariko nkuko bigaragara kuri iyo cote ya 22

SHAMUKIGA yagaragaje ko ntakibazo yambonyemo .Ikindi n'uko uyu Alex
DIEDERICH yaje kwandikira abaterankunga abasaba imbabazi ko yibeshye kuri «Partenaire» wabo.

Ibi bikaba bishimangira ko uwo Fabrice yavugaga atari jye Fabrice KARANGWA kuko n'ubundi avuga Fabrice gusa nkaho arijye witwa Fabrice jyenyine, ibyo biri kuri cote ya 36. Ikindi n'uko abaterankunga baje kwandika bagaraza ko igihe cyose nagiye i wabo ntigeze mvuga amagambo mabi asebya igihugu cyanjye cy'u Rwanda cyangwa arimo Ingangabitekerezo ya jenoside.

Ibi byose bikagaragaza ko habayeho kunyibeshyaho ndetse no kuvuguruzanya ku cyaha nshinjwa n'Ubushinjacyaha.Ikindi n'uko iyi E-mail imaze imyaka irenga itatu itazwi; ikaba yarakuwe mu mashini kuya 28/12/2009 nyuma yaho mpiganiwe wa mwanya w' Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere nkawutsindira.Bamwe navuze bakabikora bashaka kumparabika no kufungisha ngo bambuze amahirwe y' akazi no gukomeza kuyobora iriya «Association Turere Ibibondo » cyane ko hari hamaze no kuboneka amafaranga menshi yabo baterankunga. Nkaba nsaba Urukiko ko rwasuzuma izo ngingo zose maze kurugaragariza rukandenganura.

KU BIREBANA N'AMATEGEKO.

- Nshingiye kw' Itegeko N° 13/2004 ryo kuwa 17/5/2004 ryerekeye Imiburanishirize y'Imanza z'Inshinjabyaha, Nkuko ryahinduwe kandi ryujujwe n'Itegeko Ngenga No 20/2006 ryo kuwa 22/04/2006, mu Ngingo zaryo iyi 74; 75 na 153.

- Nshingiye kandi ku Ngingo ya 3 y'Itegeko N° 15/2004 Ryo kuwa 12/6/2004 Ryerekeye Ibimenyetso mu Manza n'Itangwa ryabyo.

15

KUBERA IZO MPAMVU ZOSE N'IZINDI URUKIKO RWAKWIBONERA MUGIHE RUZABA RUSUZUMA IKIREGO CY'UBUSHINJACYAHA N'UMWANZURO NDUGEJEJEHO.

? Ndasaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kwakira ikirego cyatanzwe

n'Ubushinjacyaha buregamo KARANGWA Fabrice ariko rukavuga ko nta shingiro gifite ;

? Ndasaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye gutegeka ko KARANGWA Fabrice atsinze ;

? Ndasaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye gutegeka ko KARANGWA Fabrice ahita arekurwa urubanza rumaze gusomwa;

? Ndasaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kwemeza ko amagarama y'uru rubanza aherera ku isanduku ya Leta;

? Gukora ibindi uko amategeko abiteganya .

URUKIKO RUZABA RUBAYE INTABERA.

USHINJWA: KARANGWA Fabrice (sé)

16

précédent sommaire suivant






Bitcoin is a swarm of cyber hornets serving the goddess of wisdom, feeding on the fire of truth, exponentially growing ever smarter, faster, and stronger behind a wall of encrypted energy








"Je voudrais vivre pour étudier, non pas étudier pour vivre"   Francis Bacon