WOW !! MUCH LOVE ! SO WORLD PEACE !
Fond bitcoin pour l'amélioration du site: 1memzGeKS7CB3ECNkzSn2qHwxU6NZoJ8o
  Dogecoin (tips/pourboires): DCLoo9Dd4qECqpMLurdgGnaoqbftj16Nvp


Home | Publier un mémoire | Une page au hasard

 > 

Optimism of Rwandan people and economic development of their country. Case study: ''Script-writer and drawer'' A.Z.C.

( Télécharger le fichier original )
par ZIRAGABA César ABIMANA
National University of Rwanda - Bachelor's degree in Economics 2009
  

précédent sommaire suivant

Bitcoin is a swarm of cyber hornets serving the goddess of wisdom, feeding on the fire of truth, exponentially growing ever smarter, faster, and stronger behind a wall of encrypted energy

INSHÂAMAKÊ

Uyu murimo w'ûbushaakashaatsi wiitwâ « Kubôna imbere hazâaza mu buryô bwiizâ kw'âbatuurarwaanda n'îteerambere ry'îgihûgu cyâabo. Isêseengura rifatîye ku gikorwâ cy'ûmuhiimbyi w'înkurû akaba n'ûmuhaânga mu gushushaanya A.Z.C » warî ufîte inteego nyamûkurû yô gushyîra ahagâragara ibikorwâ bishyâ mu rwêego rw'ûbuhaanzi, ibyo bigatuma hâgaragazwa ukuuntu iteerambere riturûka ku bumenyi bw'âbaantu.

Twiîhaaye kaândi ukurî nzîganyo gukurîkira: 1) Iteerambere ry'û Rwaanda risaba kô abatuûrage bâarwo babonâ imbere hazâaza mu buryô bwiizâ. 2) Ukubôna imbere hazâaza mu buryô bwiizâ byaâtumye umuhaanzi A.Z.C. ashôbora gukora umushinga w'înkurû zishushâanyije.

Kugira ngo tumenyê kô uko kurî nzîganyo arî impâmo, twiîfashiishije uburyô bw'îisêseengura buhiimbîtse, icukuumbura na ankeêti ikôrwa hîifashiishijwe urupapuro rw'îbibâzo. Abaâkozwehô ubushaakashaatsi (ibyiiciro 72 byaâtooranyijwemô abaantu 10 murî buri cyiiciro hâkurikijwe akamaro buri muuntu yaagirîra ubushaakashaatsi) twaâbasaanze mu ntâarâ zaa cyêera z'û Rwaanda (Butâre, Gitarâma, Kibuye na Ruheengeri) n'ûmugî wa Kîgalî, kuva murî Gashyâantâre kugeza murî Kamêna 2004.

Ibyaâgezwehô n'ûbushaakashaatsi byaâdufashije kubôna kô tûgeendeye ku kuuntu 57.50% by'âbaâbajijwe bashiishîkajwe n'uûwo mushiinga w'înkurû zishushâanyije, bituma twêemeza kô murî rusaânge ukenêwe kaândi n'ûwawûteekereje ntiyakâbije mu kubôna ibiintu mu buryô bwiizâ. Akeênshi, abahaanzi b'Âbanyarwaanda batiinya gukôra beêne uwo mushiinga kubêera gutîinya igihoombo. Ibi bikaba bîsaba kô umuhaanzi ubyîiyemeje abaanzâ gutêekereza imbere hazâaza mu buryô bwiizâ.

Ku birêebana n'îitêguurwa n'îishyîrwa mu bikorwâ ry'ûmushiinga ubyâara inyungû nyuma y'îgihe kireekire kaândi ukaba usâba inkûunga itûrutse haanzê, 18.89% by'âbaâbajijwe ntibabikôzwa kubêera kô badafitê ubumenyi buhaagîje, 1.81% biitwaaza kô ntâa cyiîzeere bafitê cyô kubahô igihe kireekire, 12.92% bavuga kô baâciiwe integê n'âbaâgoombaga kubâteera inkûunga, 3.89% bavuga izo mpaâmvu ebyiri zaa nyuma, 62.50% bô ntaa ngoôrane bahuurâ na zô kukô batiigîra bâbiteekerezahô. Ibi bituma dûhamya kô gukôra umushiinga ubyâara inyungû nyuma y'îgihe kireekire mu Rwaanda bisabâ kubaanza gutêekereza imbere mu buryô bwiizâ. Ibi byôose byaâtumye twêemeza kô ukurî nzîganyo ku kibâzo arî impâmo.

Dûsooza uyu murimo, twaâtaanze ibyîifuuzo byaafashâ kurushahô gutêeza imbere igihûgu.

précédent sommaire suivant






Bitcoin is a swarm of cyber hornets serving the goddess of wisdom, feeding on the fire of truth, exponentially growing ever smarter, faster, and stronger behind a wall of encrypted energy








"L'ignorant affirme, le savant doute, le sage réfléchit"   Aristote