WOW !! MUCH LOVE ! SO WORLD PEACE !
Fond bitcoin pour l'amélioration du site: 1memzGeKS7CB3ECNkzSn2qHwxU6NZoJ8o
  Dogecoin (tips/pourboires): DCLoo9Dd4qECqpMLurdgGnaoqbftj16Nvp


Home | Publier un mémoire | Une page au hasard

 > 

Fidélisation de la clientèle et concept «service de qualité » dans les entreprises au Rwanda. Cas du Centre Pastoral Notre- Dame de Fatima (CPNDF ) entre la période de 2008 à  2010

( Télécharger le fichier original )
par Consolée NYIRAHABINEZA
Institut d'enseignement supérieur de Ruhengeri Rwanda - Licence en gestion des entreprises 0000
  

précédent sommaire suivant

Bitcoin is a swarm of cyber hornets serving the goddess of wisdom, feeding on the fire of truth, exponentially growing ever smarter, faster, and stronger behind a wall of encrypted energy

INCAMAKE

Leta y'u Rwanda ihangayikishijwe no guteza imbere umuco wo kwakira no gufata neza abakiriya n'abashyitsi. Niyo mpamvu abayobozi bakuru b'igihugu badahwema gukangurira abakora imirimo y'ubucuruzi gufata neza abakiriya babasanga. Uyu muco niwo ufite uruhare rukomeye mu gukomeza umubano hagati y'abacuruzi n'abaguzi.Umurimo ukozwe neza ufasha gukurura no gukomeza abakiriya. Ubu bushakashatsi burashaka kwerekana agaciro tugomba guha umubano hagati y'umuguzi n'umucuruzi. Dore ibibazo twatangiye twibaza kandi tugakomeza kwibaza mu bushakashatsi:

· Ese umurimo ukozwe neza mu kwakira no gufata abakiriya waba ufite ingaruka mu gukomeza no kwiyegereza abakiriya hariya muri CPNDF ?

· Kwakira no gufata neza abakiriya byaba bifitiye akamaro CPNDF, bigatuma ibonwa neza n'abo hanzi kandi bikayibyarira inyungu ?

· Ni izihe ngamba zigomba gufatwa ngo turusheho gukangurira abihangira imirimo gufata neza no gukomeza abakiriya babagana ?

Kuri biriya bibazo, twihaye ibizubizo b'agateganyo:

· Umurimo ukozwe neza utera ineza abakiriya kandi ugatuma banamba ku mucuruzi uzi kubafata neza bityo nawe akahungukura.

· CPNDF yakira neza abayigana ku buryo abantu bayibona neza kandi nayo ikaba ihungukira mu buryo bw'amafaranga.

· Ingamba ni nyinshi zafatwa zigatuma ba rwiyemezamirimo b'abanyarwanda bareshya kandi bagakomeza abakiriya babo kandi izo ngamba zafasha CPNDF.

Muri make, twifuje kwerekana imirongo ngenderwaho yafasha rwiyemezamirimo w'umunyarwanda wese kubasha kwakira, kubana neza no gukomeza abakiriya. Ng'uko uko twize imyitwarire y'abakozi ba CPNDF, dusesengura ibibazo by'ingutu by'imibanire y'umukiriya n'umucuruzi, dusensengura uburyo bw'imenyekanisha n'imicungire ry'ibikorwa by'ubucuruzi. Twakoresheje uburyo bw'isesengura, ibarurishamibare n'uburyo bw'icaguramagambo. Byadusabye rero gusoma ibitabo, kubaza, kwitegereza ndetse no kuganira n'abafite amakuru ahagije kuri iyi ngingo.

Ibisubizo by'agateganyo twari twihaye byemejwe n'ubushakashatsi twakoze. Mbere na mbere, hari isano ikomeye kandi igaragazwa n'ibarurishamibare iri hagati y'umuco wo gufata neza abakiriya no kubakomeza, ku bakiriya 96 twabajije, 81.25% bemeza ko bishimira uko bakirwa muri CPNDF. Na none kandi, imigenzereze ya CPNDF ituma abantu bayibona neza. Duhereye imbere muri yo, ku bakozi 34 twabajije, 64.71% bishimiye umurimo bakora; 41.18% bubahiriza inshingano zabo.Naho turebye inyuma yayo, ku bakiriya 96 twabajije, 81.25%, bishimira serivisi bahabwa na CPND. Hanyuma, dusanga hari imyitwarire igomba guhinduka. Ubushakashatsi bwatweretse ko kandi byaba byiza CPNDF igomba kwita kuri ibi bintu bikurikira : Gutegura ingamba zo gukomezanya na buri mukiriya wayo, kwongera umubare w'abakozi babifitiye ubumenyi ndetse batibagiwe umushahara ubanyuze, gushaka ibikoresho bigezweho no kwiga ku biciro bikurura kandi binogeye abakiriya.

vi

ABSTRACT

The Rwandan Government is very concerned about improving the quality of service, so that even the most senior members of government are constantly reminding the need to review strategies to improve the quality. This work entitled "CUSTOMER CARE AND CUSTOMER LOYALTY IN RWANDAN ENTERPRISES - Casual study of the Fatima Pastoral Center (CPNDF) between 20018 and 2010" wants to demonstrate the relationship between improving the quality of service and customer loyalty. It is this relationship that influences the profitability of any economic project. For these reasons, we asked ourselves these questions at the beginning and throughout our research:

· What is the impact of the concept "quality service" in customer loyalty especially at CPNDF?

· What is the contribution of the concept "quality service" on the internal and external viability of CPNDF?

· What measures to be taken in order to sensitize all economic actors the need of improving the quality of their customer service?

Thus, we formulated the following assumptions:

· A "quality service" has a well developed positive impact on company performance and affects so conspicuous on customer loyalty and increases the income of the company.

· The quality of service provided by the CPNDF contributed to improve the internal and external image of CPNDF.

· A range of positive measures allows our country to attract many foreign and local clients, and particularly those gains will benefit the CPNDF.

The global objective was to find out what decisions to invite all economic actors to be concerned about the importance of customers care. By this, we tried to explore and analyze the behaviour of the entire staff of CPNDF, to identify the major challenges to "quality service", to analyze and to summarize data for our socio-cultural linked to "quality service". We used these methods: the analytical, the synthetic and the statistical methods. Our techniques were: the documentation, the questionnaire, the observation and the interview.

The results show that our three hypotheses were confirmed by research. Firstly, there is a statistically and demonstrable link between quality of service and customer loyalty. In fact, on a sample of 96 of customers surveyed, 81.25% have positively assessed the quality of service at CPNDF. Secondly, the quality of service provided by the CPNDF contributed to improve the internal and external image of CPNDF. On the internal point of view, on 34 employees surveyed, 64.71% are satisfied with their jobs. Externally, on a sample of 96, 84.38% of customers are willing to contribute to the marketing of CPNDF. Finally, a range of positive measures allows our country to attract many foreign and local clients, and particularly those gains will benefit the CPNDF such as the increasing of competent employees, modern stuffs strategic studies with customers as the central elements and redefinition of measurements instruments of quality service.

précédent sommaire suivant






Bitcoin is a swarm of cyber hornets serving the goddess of wisdom, feeding on the fire of truth, exponentially growing ever smarter, faster, and stronger behind a wall of encrypted energy








"Il existe une chose plus puissante que toutes les armées du monde, c'est une idée dont l'heure est venue"   Victor Hugo